Continental Postal Services of Hebland

DR Congo: Umuriro wishe abantu nibura 12 mu cyumba cy’iminsi mikuru i Kinshasa

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Abategetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bavuze ko inkongi y’umuriro yadutse mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu yishe abantu nibura 12 mu cyumba (salle) kiberamo ibirori by’iminsi mikuru cyitwa Panacée, kiri mu murwa mukuru Kinshasa, iruhande rw’inzu ndangamurage y’icyo gihugu.

Leta yatangaje ko uwo mubare w’abapfuye ari uw’agateganyo.

Itangazo rya minisiteri ishinzwe gutangaza amakuru ya leta rivuga ko abapfuye ari abagore barindwi n’abagabo batanu, mu gihe abantu batanu bakiri mu bitaro naho abandi 21 bakaba basezerewe mu bitaro nyuma yo kwitabwaho ariko bakaba bagomba gusubira kwa muganga kwisuzumisha mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ibikorwa byo kumenya imyirondoro y’imirambo itaramenyekana ba nyirayo birakomeje. Amaperereza na yo arakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye uwo muriro n’ababa babigizemo uruhare.

Leta ya DRC ntiyatangaje ibirori by’iminsi mikuru byari birimo kubera muri icyo cyumba ubwo iyo nkongi yabaga ariko amakuru amwe yo mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu avuga ko hari harimo kubera ibirori byo kwiyakira by’ubukwe.

Credit: Source link

Leave A Reply

Your email address will not be published.