Continental Postal Services of Hebland

US ihakana gutera inkunga imitwe yitwara gisirikare yo kurinda ibirombe muri DR Congo

Insiguro y’isanamu, Bamwe mu bakozi bo mu kirombe cya Rubaya, mu ntara ya Kivu ya Ruguru, mu mwaka ushize

Leta y’Amerika yatangaje ko itarimo gutera
inkunga imitwe yitwara gisirikare yo kurinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro
muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma y’iminsi amakuru amwe
yumvikanishije ko Amerika iri mu baterankunga b’umutwe mushya wo kubirinda.

Itangazo ry’ambasade y’Amerika i Kinshasa rigira riti: “Leta y’Amerika ntirimo
gutera inkunga imitwe yitwara gisirikare kugira ngo irinde ibirombe.”

Iryo tangazo ryongeraho ko Amerika na DRC
byiyemeje guteza imbere iterambere risangiwe ry’ubukungu, umutekano n’uburumbuke
binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Rivuga ko icyo gikorwa gishyigikira
umusingi w’ishoramari rinini cyane kurushaho muri DRC, hazirikanwa ko iterambere
ry’ubukungu ry’igihe kirekire rishyigikira umutekano w’igihe kirekire.

Muri iki cyumweru, urwego rushinzwe
ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC rwavuze ko uwo mutwe witwara gisirikare
ushinzwe kurinda ibirombe, kubahiriza amategeko abigenga, no gukurikirana neza
amabuye y’agaciro abivamo.

Umukuru w’urwo rwego yavuze ko uwo mutwe
ari igitekerezo cya Perezida wa DRC Félix Tshisekedi, mu ntego ze zo kuvugurura uru
rwego no kurwanya imicungire mibi y’amabuye y’agaciro.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’abagize uwo mutwe witwara gisirikare gitangira gukora mu Kuboza (12) kw’uyu mwaka nyuma
yo gutozwa.

Credit: Source link

Comments are closed.