Continental Postal Services of Hebland

DR Congo yashyizeho akato k’iminsi 21 nyuma yuko umuganga wakoreye muri Ituri asanzwemo Ebola mu Bufaransa

Ahavuye isanamu, Getty Images

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo
(DRC) yashyizeho akato k’iminsi 21 ku bagenzi bajya ahandi mu gihugu no mu
mahanga bavuye mu turere twibasiwe na Ebola, nyuma yuko abategetsi bo mu
Bufaransa bemeje ko umuganga wavuye muri DRC yanduye iyo virusi.

Abategetsi bavuze ko uwo muganga, wakoreraga
umuryango w’ubutabazi witwa ALIMA, yakoreraga mu kigo kivurirwamo Ebola cy’i
Rwampara mu ntara ya Ituri, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu,
kugeza ku itariki ya 19 y’uku kwezi kwa Kamena.

Yabanje kunyura mu murwa mukuru Kinshasa,
abona gufata indege igana mu Bufaransa ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Ubwo yari ageze mu Bufaransa, ku bushake
bwe yijyanye kwa muganga, aho ibizamini byo muri laboratwari byemeje ko yanduye
Ebola y’ubwoko bwa Bundibugyo, ari na bwo buri muri iki kiza cyongeye kwaduka
muri DRC no – ku rugero ruto – muri Uganda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku
buzima hamwe n’ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no gukumira indwara bivuga ko
Ebola yandura gusa iyo ibimenyetso byayo bitangiye kugaragara, kandi ko
kwandura bibaho binyuze mu guhura kutaziguye kw’amatembabuzi yo mu mubiri.

Uwo muganga nta bimenyetso bya Ebola yagaragazaga
ubwo yari akiri muri DRC ariko yafatwaga ko ari mu byago kubera ko yakoreraga
akazi aharangwa Ebola.

Kinshasa yasabye Paris kuyiha ku makuru y’abagize
aho bahurira n’uwo muganga ndetse isezeranya ko izabikurikiranira hafi cyane bijyanye
n’amabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima.

Abategetsi bavuze ko kuburira bihita bituma
habaho iperereza ryuzuye ku ndwara mu baturage, abagize aho bahurira n’uwanduye
bakagenzurwa mu gihe cy’iminsi 21.

Uburyo bwo gukurikiranira hafi ibijyanye n’ubwandu
buracyariho ku bibuga by’indege by’i Bunia, umurwa mukuru w’intara ya Ituri, n’i
Kinshasa. Ubwo buryo burimo gutahura abanduye, gushyira mu kato no kwemeza ubwandu
muri laboratwari.

Imibare mishya igaragaza ko abantu 1,118 bemejwe
ko banduye Ebola, 291 irabica naho 122 barakira mu ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru
na Kivu y’Epfo. Ikigero cyo kwica cya Ebola kiri kuri 26%, naho gutahura
abagize aho bahurira n’abanduye biri ku kigero cya 77%.

Rwampara yonyine yagaragayemo abantu
barenga 200 banduye Ebola n’abantu 100 bishwe na yo, bituma ako karere k’ubuvuzi
kaba kamwe mu twibasiwe cyane na Ebola.

Abategetsi
bavuze ko ingamba y’akato yongerera imbaraga uburyo busanzweho bw’igenzura
kandi ko ishimangira ko DRC yiyemeje gukorera mu mucyo, kutajenjeka mu bya siyanse,
n’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’iki kiza cyongeye kwaduka muri iki
gihugu ku nshuro ya 17.

Credit: Source link

Leave A Reply

Your email address will not be published.