Continental Postal Services of Hebland

Burkina Faso, Mali na Niger bicuditse na Russia. Ubu US na yo yatangiye kubyiyegereza

Ahavuye isanamu, Presidence du Mali

Insiguro y’isanamu, Perezida Kapiteni Ibrahim Traoré wa Burkina Faso, General Assimi Goïta wa Mali na General Abdourahamane Tiani wa Niger mu muhango bahuriyemo i Bamako mu gihe gishize

Yatangajwe

Igihe co gusoma: iminota 6

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje impinduka ikomeye muri politiki yazo ku bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bihanganye n’inyeshyamba z’Abayisilamu, kandi bifite za guverinoma za gisirikare zahagaritse ubufatanye mu by’umutekano n’Ubufaransa zikiyegereza u Burusiya.

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga (State Department) byatangaje ko Nick Checker, umukuru w’ishami rishinzwe Afurika, azasura umurwa mukuru wa Mali, Bamako, agamije kugeza ku bakuru b’iki gihugu ubutumwa bw’uko Amerika “yubaha ubwigenge bwa Mali” no gutangiza “inzira nshya” mu mubano w’ibihugu byombi, hibukwa kandi ko habayeho “amakosa ya politiki mu bihe byashize”.

Iryo tangazo ryongeraho ko Amerika itegereje no gukorana bya hafi na Mali n’ibihugu bifatanyije nayo ari byo Burkina Faso na Niger, mu rwego rwo guteza imbere inyungu rusange mu mutekano n’ubukungu.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joe Biden, Amerika yari yarahagaritse ubufatanye mu bya gisirikare nyuma y’ihirikwa ry’abaperezida batowe n’abaturage muri ibyo bihugu bitatu hagati ya 2020 na 2023, aho na n’ubu Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger agifungiye mu rugo rwe.

Iri tangazo rya Amerika rigaragaza ku mugaragaro impinduka ikomeye ya politiki yari imaze igihe igaragara, cyane cyane mu mezi 12 akurikiyehoya mbere, nyuma y’uko Donald Trump agarutse ku buyobozi bwa Amerika.

Credit: Source link

Comments are closed.