Ku mugoroba wo ku wa gatandatu abantu benshi mu Rwanda bagaragaje ibyishimo byo kwinjira bwa mbere muri stade Amahoro ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000. Nubwo kwinjiramo ku miryango imwe n’imwe byabaye mu muvundo ukabije.
Mu gikorwa cyiswe “Ihuriro mu Mahoro” cyo kwerekana bwa mbere iyi stade imaze imyaka ibiri ivugururwa, hari hateguwe umukino w’umupira w’amaguru wahuje Rayon Sports na APR FC, amakipe akunzwe kurusha ayandi mu Rwanda, warangiye aguye miswi 0 – 0.
Kugeza ku munsi umwe mbere y’uyu mukino, amatike yo kwinjira yagurirwaga kuri internet ku 1,000Frw na 10,000Frw yaraguzwe arashira hasigara gusa amatike yo mu rwego rwo hejuru yaguraga 125,000Frw, nk’uko byatangajwe na ministeri y’imikino.
Igikorwa cy’uyu munsi cyari icyo kwerekana iyi stade mbere y’uko ifungurwa n’abategetsi ku mugaragaro mu gikorwa giteganyijwe mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.
Kwereka Abanyarwanda iyi stade ivuguruye – ifatwa nka kimwe mu bikorwa remezo by’ingenzi Perezida Paul Kagame yakoze muri manda ye ya gatatu – bikozwe mbere y’ukwezi kumwe ngo habe amatora rusange, aho arimo guhatanira manda ya kane.
Kwinjira muri iyi stade uyu munsi, bisa n’ibyateguwe nabi ku miryango imwe n’imwe, byatumye abafana binjira mu muvundo ukomeye, ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaje ko babikomerekeyemo. Abategetsi ntacyo baravuga ku byateye icyo kibazo.
Ubwo iyi stade yatangiraga kuvugururwa mu ntangiriro za 2022, abategetsi bavuze ko imirimo yose yo kubikora izarangira itwaye miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuvugurura stade Amahoro byakozwe na kompanyi SUMMA yo muri Turukiya.
Stade Amahoro ya mbere yatashywe mu 1987, kugeza ubu ni yo yari stade nini mu Rwanda yaberagaho ibirori bikomeye mu gihugu n’imikino y’ingenzi y’umupira w’amaguru.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, iherutse kumenyesha abashinzwe imikino mu Rwanda ko stade Amahoro ivuguruye yujuje ibisabwa byo kwakira amarushanwa ya CAF na FIFA kandi ari “imwe mu ma stade meza kuri uyu mugabane”, nk’uko babitangaje.
Uretse ibirori by’umunsi wo kwibohora no kurahira kwa perezida uzatorwa nyuma y’amatora, mu kwezi kwa Nzeri (9) iyi stade izaberaho imwe mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abakinnyi bakuze bahagaritse gukina nk’umwuga kigiye kuba bwa mbere.
Credit: Source link