- Umwanditsi, Simi Jolaoso
- Igikorwa, BBC News Abuja
Igikomangoma, Harry, wo mu bwami bw’Ubwongereza yabwiye abanyeshuri muri Nigeria aho ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu we n’umugore we, Meghan, ko batagombye kugira umutima uhagaze iyo bagize umunsi mubi.
Harry uzwi ku izina ry’icyami rya Duke wa Sussex yabwiye abanyeshuri mu nama ku kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe i Abuja muri Nigeria ko “nta soni bagombye kugira niba uyu munsi kuri wowe utabaye mwiza, igihe uvuye ku ishuri wumva wacanganyikiwe mu mutwe”.
Uru ruzinduko rwabo ruje nyuma yaho Harry agiriye uruzinduko rugufi i Londres aho yabwiye BBC ko byamushimishije kuba agarutse mu Bwongereza.
Ni uruzinduko ruri muri gahunda y’imikino izwi nka Invictus Games yashyiriweho abasirikare bakomerekeye ku rugamba, ikaba yarashinzwe n’igikomangoma Harry. Uyu mwaka harizihizwa imyaka icumi ishize iyo mikino itangijwe.
Harry n’umugore we bageze i Abuja kuri uyu wa gatanu maze batangira uruzinduko rwabo basura ishuri rizwi ku izina rya Lightway Academy, ni ikigo cy’amashuri kirimo amashuri abanza n’ayisumbuye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja.
Bakiriwe n’ababyinnyi gakondo kandi banahura na bamwe mu banyeshuri bo mu ishuri ribanza.
Bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa gatanu kuri iryo shuri babwiye BBC ko bashimishijwe n’urwo ruzinduko kandi ngo bizeye ko ruzatuma ishuri ryabo rirushaho kumenyekana.
Mu ruzinduko rwabo, Harry na Meghan basuye ishuri ry’ikiburamwaka aho abana bafite imyaka igera kuri itanu babyinnye bakanaririmba.
Aba bombi banavuze ku muryango wabo bwite: umuhungu wabo Archie, yuzuza imyaka itanu muri kuno kwezi n’umukobwa wabo Lilibet ufite imyaka ibiri.
Igikomangoma Harry yabwiye abo banyeshuri ko ubutumwa ashaka kubasigira ari ukwibuka ko benshi ku isi bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
Yababwiye ko nyuma y’uyu wa gatanu batagomba guterwa ubwoba no kuvuga ko ku kibazo cy’ubuzima bwabo bwo mu mutwe maze arangiza ijambo rye avuga ati: “Ni OK iyo utari OK”.
Maze aha ijambo umugore we Meghan wavuze asetsa ati: “Mubonye impamvu nashatse ko Harry ambera umugabo”.
Nuko akangurira abana gusangiza inkuru zabo ngo kubera ko n’umukobwa we Lilibet rimwe yamubwiye ati: “Mama, nkwibonamo”.
Harry na Meghan bunganiwe na Brian umwe mu banyeshuri bo ku ishuri rya Lightway Academy wavuze ku buzima bwo mu mutwe.
Yagize ati: “Yaba ari abahungu cyangwa abakobwa bose bagira amarangamutima atuma bahisha ibibazo byo mu mutwe bafite ku buryo bishobora gutuma biyahura”.
Umuyobozi mukuru wa Lightway Academy, Joyce Agbese, yabwiye BBC ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe kitakunze kuvugwaho muri Nigeria.
Yashimye cyane ubutumwa bw’igikomangoma Harry ku banyeshuri bo muri icyo kigo bwo kuvuga ibibazo bafite ntibabihishe.
Umwe mu banyeshuri bari bahari, Valeria Offia w’imyaka 14, yari yazanye igitabo cyanditswe na Harry kitwa Spare kugirango agisinyemo.
Igikomangoma Harry yacyanditsemo ngo: “Gukomeza kubera urugero abandi, kurwanya igisebo no guhindura ibintu”.
Valeria Offia yabwiye BBC ati: “Ntekereza ko ari ingenzi cyane kubera ko njye ubwanjye ngira ibibazo byo mu mutwe birimo ukwiheba gukabije rimwe na rimwe, ni byiza rero kubona hari abantu bavuga ko bitagombye gufatwa nk’ibintu bitagombye gushyirwa ahagaragara. Ni byiza ko baje hano bakatubwira ko ari OK kuvuga ko utari OK.”
Muri Nigeria, igikomangoma Hary kandi azasura ikigo cya gisirikare gifasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe i Kaduna.
Harry n’umugore we Meghan batumiwe n’umugaba w’ingabo za Nigeria, Jenerari Christopher Musa kandi bazanasura abasirikare bakomeretse.
Bazanasura ndetse n’umujyi wa Lagos.
Meghan arateganya gutangiza inama y’abagore bari mu buyobozi afatanije na DR Ngozi Okonjo-Iweala, umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi ku isi (WTO).
Credit: Source link