Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Natasha Booty
- Igikorwa, BBC News
Mu cyemezo cyanditse amateka ku mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abatinganyi, urukiko rukuru muri Namibia rwanzuye ko amategeko abuza ibikorwa by’abatinganyi hagati y’abagabo anyuranyije n’itegekonshinga.
Guhamwa n’icyaha ku byaha byo guhera mu gihe cy’ubukoloni by'”imibonano yo mu kanwa cyangwa mu kibuno” n'”ibyaha by’imibonano idashingiye kuri karemano”, ntikwari gukunze kubaho, ariko kwatije umurindi ivangura rikorerwa abatinganyi b’abagabo babagaho mu bwoba bwuko bashobora gutabwa muri yombi.
Nta mategeko ariho muri Namibia abuza imibonano hagati y’abagore.
Gushakana n’umuntu muhuje igitsina bikomeje kutemerwa n’amategeko muri iki gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo.
Ariko iyo abantu b’igitsina kimwe bakoreye ubukwe hanze y’igihugu ndetse umwe muri bo akaba atari Umunya-Namibia, gushakana kwabo kwemerwa n’amategeko.
Nyuma yuko icyo cyemezo cyo ku wa gatanu gisomewe mu rukiko rukuru mu murwa mukuru Windhoek, impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abatiganyi – banazwi nk’aba LGBTQ – zo mu muryango ‘Equal Namibia’, zatangaje amafoto y’abantu bahoberana mu rukiko.
Ku mbuga nkoranyambaga, uwo muryango watangaje uti: “Ikaze muri Namibia nshya. Namibia yavukiye mu bwisanzure.”
Imvugo “kuvukira mu bwisanzure” yakoreshejwe cyane muri Afurika y’Epfo, mu kuvuga igisekuru cya mbere cy’abana bari barimo gukura mu ntangiriro ya demokarasi, nyuma yuko ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu bwa ‘apartheid’ burangiye mu mwaka wa 1994.
‘Ntabwo nkiyumva nk’umugizi wa nabi’
Uru rubanza rwashinzwe n’impirimbanyi y’Umunya-Namibia yitwa Friedel Dausab, afashijwe n’umuryango w’ubugiraneza wo mu Bwongereza witwa Human Dignity Trust.
Avuga kuri icyo cyemezo cy’urukiko, Dausab yagize ati: “Gukunda ntibizongera kuba icyaha ukundi.
“Ntabwo nkiyumva nk’umugizi wa nabi urimo kwihishahisha mu gihugu cyanjye bwite kubera gusa uwo ndi we.”
Aganira n’ibiro ntaramakuru Reuters, yanzuye avuga ati: “Ndishimye gusa.”
Umuryango w’Abibumbye na wo washimye icyo cyemezo cy’urukiko, uvuga ko ari “intambwe ikomeye” itewe yerekeza ku kugira igihugu buri wese wisangamo, izanatuma habaho kongera abagera kuri serivisi z’ubuzima no kwivuza virusi ya VIH (HIV).
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, ufite impungenge ko hari abashobora kwakira nabi uwo mwanzuro, washishikarije leta ya Namibia gutuma habaho umutekano n’icyubahiro ku batinganyi.
Amnesty yavuze ko isanzwe yaratahuye ingero z’imvugo “iteye ubwoba” ndetse “iteye inkeke” muri icyo gihugu, mu gihe cyabanjirije urwo rubanza.
Namibia, yakolonijwe bwa mbere n’Ubudage, yabonye ubwigenge kuri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1990 nyuma y’intambara yamaze igihe kirekire.
Mu myaka ya vuba aha ishize, ibihugu byinshi muri Afurika byakuyeho amategeko ahana abatinganyi, ariko Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyonyine muri Afurika aho abatinganyi bashobora gushakana ndetse bemerewe kurera umwana utari uwo bibyariye.
Credit: Source link