Ahavuye isanamu, Village Urugwiro
Perezida João Lourenço wa Angola yatangaje ko hari ibiganiro birimo kuba kugira ngo “vuba cyane” habeho guhura hagati ya Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi kugira ngo haboneke amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.
Lourenço yabibwiye abanyamakuru ku wa kane mu ruzinduko arimo muri Côte d’Ivoire, aho yavuze ko “bizwi neza ko nta gisubizo cya gisirikare kizaboneka”.
Ikinyamakuru Ver Angola gisubiramo Perezida Lourenço abwira abanyamakuru ati: “Turimo kuganira, ku rwego rwa ba minisitiri, kugira ngo vuba cyane dushobore guhuza abo bakuru b’ibihugu bombi ba RDC n’u Rwanda, ngo baganire imbonankubone ku cyifuzo gikuru cyo kugera ku mahoro”.
Muri Werurwe (3) uyu mwaka byatangajwe ko Tshisekedi na Kagame bari bagiye guhura biteguwe na Lourenço, nyuma y’uko bombi bagiye i Luanda mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa Gashyantare (2) na Werurwe uyu mwaka.
Nyuma, ibiro bya Tshisekedi byatangaje ko “asaba ashimitse ko ingazo za RDF [z’u Rwanda] ziva ku butaka bwa Congo, ihagarikwa ry’imirwano, n’ishyirwa hamwe ry’inyeshyamba za M23 mbere yo guhura na [Perezida] Paul Kagame.”
Guhura kwari kwitezwe icyo gihe ntabwo kwabayeho.
Ibihugu bitandukanye byakomeje gusaba ko abategetsi bahura bakaganira ku gucyemura amakimbirane.
Mu mpera y’umwaka ushize arimo kwiyamamaza Tshisekedi yagize ati: “Maze kubona imikorere ye [Kagame] naramubwiye nti ‘njyewe nawe birarangiye. Tuzongera kuvuganira gusa imbere y’Imana iducira urubanza.’”
Gusa nyuma yo gutsinda amatora, yoroheje imvugo avuga ko yiteguye “kuba mpagaritse ubushake bwanjye bw’intambara kuko nshaka guha amahirwe amahoro”.
Intambara yo irakomeje muri teritwari za Masisi na Rutshuru z’intara ya Kivu ya Ruguru, ikomeje gutuma abantu ibihumbi amagana bahunga.
Bisa n’aho Perezida Lourenço – wagenwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika nk’umuhuza muri iki kibazo – akomeje umuhate wo kugerageza guhuza aba bategetsi bombi.
Lourenço yasubiwemo abwira abanyamakuru muri Côte d’Ivoire ati: “Icya mbere, nta gushidikanya, ni ukugerageza gucyemura aya makimbirane ku meza y’ibiganiro. Ni byo turimo kugerageza gukora”.
Mu kiganiro na France24 mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yemeje ko yiteguye guhura na mugenzi we Tshisekedi, ko ahubwo ari we [Tshisekedi] ushyiraho ibyo asaba ngo bahure.
Muri icyo kiganiro na France24, abajijwe niba ubutegetsi bwe bufasha inyeshyamba za M23, Kagame ntiyemeye cyangwa ngo ahakane, yabwiye umunyamakuru ko ibibera mu burasirazuba bwa Congo ari “ikibazo” ku Rwanda kandi rugisubiza “mu buryo tubona ko bukwiye”.
Mu gihe Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, Kigali na yo ishinja Kinshasa gufasha inyeshyamba za FDLR zishinjwa na Kigali gusiga zikoze jenoside mu Rwanda mu 1994. Buri ruhande rurabihakana.
Umutwe wa M23 usaba ibiganiro na leta ya Kinshasa, mu gihe yo yabyanze ivuga ko ari “umutwe w’iterabwoba”.
Credit: Source link