- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Umukandida rukumbi wigenga mu matora y’abadepite Janvier Nsengiyumva yabwiye abaturage b’akarere ka Rulindo ko mu gihe yatorwa azabafasha kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi.
Ngo azasaba ko hashyirwa inganda ziciriritse zo gutunganya umusaruro ku buryo ushobora kubikwa neza igihe kinini kandi igihingwa kimwe kikaba cyakurwamo ibintu byinshi.
Uretse kongera umusaruro, izi nganda ngo zizatanga akazi ku rubyiruko dore ko ari na rwo rugize igice kinini cy’abaturage.
Muri aka karere Nsengiyumva yavuze ko abaturage nibamuha amajwi akajya mu nteko azabavuganira kugira ngo umusaruro wabo w’ubuhinzi uhabwe agaciro.
Muri aka karere Nsengiyumva yavuze ko abaturage nibamuha amajwi akajya mu nteko azabavuganira kugira ngo umusaruro wabo w’ubuhinzi uhabwe agaciro.
‘’Abaturage bavuga ko umusaruro wabo utagurishwa ku gaciro gahwanye n’ingufu bakoresha. Nibantora nzakora ku buryo habaho inganda ntoya muri buri murenge zo gutunganya umusaruro. Izi nganda zizaha akazi abashomeri benshi bari mu rubyiruko ndetse zongere n’imisoro yinjira’’
Uretse ibibazo by’ubuhinzi, Nsengiyumva yabwiye Abanyarulindo ko nagera mu nteko azavuganira umwalimu amusabira ko yagira iguriro ryihariye nk’uko hariho iry’abashinzwe umutekano kandi ku biciro byororheje.
Nsengiyumva avuga kandi ko umwalimu na we yagenerwa ifunguro ryo ku manywa yafatira ku ishuri nk’uko bimeze ku banyeshuri .
Ibi ngo byatuma umwalimu yigisha afite imbaraga kandi bitamuhenze. Avuga kuri iki kibqazo cy’abalimu, uyu mukandida yavuze ko yishimira ko bongerewe umushahara ariko ngo wasanze ibiciro byarahanitse cyane, iyi ikaba ari yo mpamvu asaba ko yakongera kwitabwaho byihariye.
Uyu mukandida avuga ko yahindura byinshi mu gihe yaba atowe ariko yabwiye BBC ko kwiyamamaza ku giti cyawe bitoroshye.
Kwiyamamaza imbere y’ababarirwa mu mirongo
Avuga ku bakora imyuga icirirritse , Nsengiyumva yavuze ko azasaba ko habaho ikigo gishinzwe kugenzura ubumenyi abantu bafite. Uzi kubaka agahabwa icyangombwa cy’uko abishoboye nk’uko uzi gutwara imodoka abiherwa ikibigaragaza.
Birasaba ariko ko abona amajwi ngo yinjire mu nteko aho azashobora kuvuganira abaturage .
Mu murenge wa Base w’akarere ka Rulindo aho umukandida wigenga mu matora y’abadepite Nsengiyumva Janvier yiyamamarizaga mu gace k’ubucuruzi, ababaturage bamwitabye ntibari benshi kuko babarirwa nko mu mirongo.
Kuri iyi ngingo Nsengiyumva avuga ko kwiyamamaza ku giti cyawe ari ibintu bitamworoheye .
‘’Kwiyamamaza nk’umukandida wigenga binsaba kugera ahantu kure n’aho batanzi mu gihe abandi bakandida bafite ababafasha ariko nanjye sinavuga ngo biragoye cyane kandi narabyiyemeje ‘’
Nubwo kwiyamamaza wenyine bimugoye, Nsengiyumva avuga ko bishobora no kuba amahirwe kuri we .
Ngo we yashoboye kwiyereka abaturage ababwira ubwe gahunda afite mu gihe abandi bo hazwi amashyaka bakomokamo ariko uwo yamamaza atazwi .
No mu matora aheruka na bwo Nsengiyumva yari yiyamamaje nk’umukandida wigenga ariko ntiyashobora kubona amajwi amwemerera umwanya mu nteko .
Amatora rusange mu Rwanda azaba tariki ya 15 Nyakanga.
Credit: Source link